Publicidade

2 Tessalonicenses 2

Ibyerekeye Umugomeramaana

1 Bavandimwe, ibyerekeye kugaruka k’Umwami waacu Yesu Kristo, n’uko tuzaateerana nawe, turabasaba 2 kugira ngo mutajijwa cangwa ngo mugire ubwoba mubiteewe na bamwe bavuga ko umunsi wo kugaruka kwa Kristo wageze, bakurikije ko baba baarabihishuuriwe n’Umwuka, inyigiisho, ubuhanuuzi cangwa inzandiko bateekereza ko ari twe twazaanditse. 3 Ntihakagire umuntu weese ubabeesha mu buryo bwose, kuko uwo munsi utazaagera abantu batari baagomera Imaana bikabije n’umugomeramaana akagaragara ari we wagenewe kurimbuka. 4 Uwo azaarwanya kandi yiishire heejuru y’iciitwa imaana coose cangwa igisengwa, kugira ngo yiicare mu Nzu y’Imaana maze yiigaragaze ko ari we Maana.

Veja também

Publicidade
2 Tessalonicenses
Ver todos os capítulos de 2 Tessalonicenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-