Itegeko Risha
7 2:7 Yoh 13:34. Bakundwa, simbandikira itegeko risha, ahuubwo ni itegeko rya keera ryo mwahoranye kuva mbere y’igihe. Iryo tegeko rya keera ni ijambo mwumviise. 8 Nyamara iri tegeko mbandikira ni risha kuko ukuri kwa ryo kuboneka muri Kristo kandi no muri mwe. Kuko umwijima ushize, umuco nyakuri ukaba uri kumurika.