10 Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.
11 Bakundwa, ubwo Imaana yadukunze urukundo ruhebuuje, naatwe dukwiriye gukundana. 12 4:12 Yoh 1:18.Ntaamuntu wiigeze kubona Imaana, ariko ni dukundana, Imaana iba iri muri twe kandi urukundo rwayo rugatunganyirizwa muri twe.