16 Naatwe tumaze kumenya ndetse no kwizeera urukundo Imaana idufitiye.
Imaana ni urukundo kandi abafite urukundo baguma mu Maana na yo ikaguma muri bo. 17 Urukundo rutunganywa muri twe kugira ngo tuzaabone ubutwari ku munsi w’imperuuka, kandi n’ukuri koko tuzaabubona kuko ubugingo bwacu muri iyi si bumeze nk’uko Kristo ameze. 18 Aho urukundo ruri ntaabwoba na busa buhaba, ahuubwo urukundo nyakuri rwirukana ubwoba. Kuko ubwoba buteerwa no guteekereza ko tuzaahanwa, bityo reero ufite ubwoba ntaagira urukundo nyakuri.