3 3:3 Yuda 1:18.Ic’ibanze, mukwiriye kumenya ko mu minsi ya nyuma hazaaza ababannyega, babashinyagurira, bagakurikiza irari ryabo 4 kandi bavuga bati, "Mbese ntiyaseezeranye ko azaagaruka? Noone ari he? Dore uheereye igihe ba sogokuruza baapfiiriye, ibintu byose bikomeza kuba nk’uko byari bimeze kuva isi ikiremwa!" 5 Ubwo bakiirengagiza nkana yuuko mu ntagiriro Imaana yakoreesheje ijambo ryayo kurema ijuru n’isi. Isi yaremwe ikuuwe mu maazi kandi ikazengurukwa na yo. 6 Byongeye kandi, amaazi y’umwuzuure ni yo yarengeye isi mu gihe ca keera, ikarimbuka. 7 Ariko Imaana ikoreesheje iryo jambo yategetse ijuru n’isi biriho ubu kugumaho kugeza igihe izaaciira urubanza. Nibwo Imaana izaabitwika n’umuriro, nuuko abatayuubaha barimburwe.