8 Ariko bakundwa ntimwirengagize uku kuri, ko kuri Nyagasani umunsi umwe uhwanye n’imyaka igihumbi kandi imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. 9 Nyagasani ntaatinda gukora ibyo yaseezeranyije nk’uko bamwe bibwira ko atinze, ariko arabiihangaanira, yuuko adashaaka kugira ngo hagire urimbuka ahuubwo ko boose baakwihana ibyaha byabo.
10 Kandi umunsi w’Uhoraho uzaaza nk’uko umujuura aza, nuuko ijuru rizimirane n’urusaku rwinshi, hamwe n’ibiririmo byose biyongere mu muriro, naho isi n’ibiyikorerwamo byose bishiriire. 11 Ubwo reero ibyo byose bizaarimburwa muri ubwo buryo, imyifatire yaanyu ikwiriye kuba ite? Mukwiriye kuba abaziranenge kandi buubaha Imaana, 12 mutegereje umunsi wo kugaruka k’Uhoraho mukawutebuutsa. Kuri uwo munsi ijuru rizaagurumira riyonge kandi n’ibirimo byose bizaayongera mu muriro. 13 Ariko nk’uko yaduseezeranyije, dutegereje ijuru risha n’isi nsha, ahatuura ubukiraanutsi.