Pular para o conteúdo
Publicidade

ABAFILIPI 3

Guharanira Kugera ku Nteego

12 Si ukuvuga ko maze kuba ico niifuuza kuba cangwa se ko maze kugera ku nteego, ahuubwo nkomeza guharanira kubona uruhembo rwo Kristo yatsindiye akanyigaruriza. 13 Bakundwa, sinteekereza ko maze kukigeraho ariko kimwe nkora, ni ukwibagirwa ibiri inyuma ngaharanira gusingiira ibiri imbere. 14 Mparanira kugera ku nteego kugira ngo mpaabwe igihembo co mu ijuru nahamagariwe n’Imaana muri Kristo Yesu.

15 Nooneho reero abo boose bakuze mu by’Umwuka bakomeze guhuuza umutima kandi niiba hari uteekereza ukundi kuntu ku kintu ico ari co coose, Imaana izaabibahishuurira.

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também

Filipenses
Ver todos os capítulos de Filipenses