6 1:6 1 Tim 3:2-7.Umukuru w’itoorero akwiriye kuba umuntu utagira umugayo, afite umugore umwe, afite abaana bizeera kandi batavugwaho ubukubaganyi cangwa kutumvira. 7 Kuko umwepisikopi ari we ushinzwe umurimo w’Imaana, akwiriye kutabaho umugayo, ntaabe umwiraasi cangwa afite uburaakari burenze, ntaabe umusinzi cangwa umunyamwaga kandi ntaabe umuntu ukunda isente. 8 Ahuubwo akwiriye kugira ubupfura mu kwakiira abaaza iwe, agakunda ibyiza, akwiriye kugira ibiteekerezo bizima, akaba intungaane n’umuyoboke ku Maana kandi akifata. 9 Akwiriye gukomeza inyigiisho zo kwizeerwa nk’uko ziigiishwa, kugira ngo abone uko ahuguuza abandi inyigiisho ziboneye kandi no gutsinda abahakana izo nyigiisho.