3 Ni co kimwe, abakeecuru na bo bagomba kwiyubaha bagatungaanira Imaana mu ngeso zaabo, biirinde amazimwe no gusinda. Ahuubwo baje biigiisha abandi ingeso nziiza, 4 kugira ngo batooze abagore bakiri bato gukunda abagabo baabo n’abaana baabo 5 kwifata, no kwirinda gusambana, bagakorera ingo zaabo, bakagira neeza, bakagandukira abagabo baabo kugira ngo badatukiisha ijambo ry’Imaana.
Publicidade
Publicidade