Publicidade

1 João 1

Ijambo ry’Ubugingo

1 Tubandikiye ibyerekeye Jambo utanga ubugingo wahozeho uheereye mbere na mbere, uwo twumviise, uwo twiboneye n’amaaso yaacu, uwo twitegereje kandi tukamufataho n’intoki zaacu. 2 Ubu bugingo bumaze guhishuurwa, twarabuboonye kandi turabuhamya, ni bwo bugingo buhoraho tubabwira bwahoranye na Daata kandi bwaduhishuuriwe. 3 Ibyo twaboonye n’ibyo twumviise ni byo tubagaragariza kugira ngo namwe mugirane ubumwe naatwe kuko mu by’ukuri, ubwo bumwe tubufatanyije na Daata hamwe n’Umwana we Yesu Kristo. 4 Tubandikiye ibi kugira ngo umuneezeero waacu wuzure.

Kugendera mu Muco

5 Ubu ni bwo butumwa twumviise buvuuye kuri Kristo kandi ni bwo twamamaza, yuuko Imaana ari umuco kandi muri yo ntamwijima ubamo na hato. 6 Niiba reero tuvuga yuuko dufatanyije na yo kandi tukagendera mu mwijima, tuba tubeesha kandi tudakurikiza ukuri. 7 Ariko tugendeye mu muco nk’uko na yo iri mu muco, tuba tugiranye umubaano kandi amaraso ya Yesu atuvaanaho ibyaha byose.

8 Nituvuga yuuko ari ntaacaaha dufite tuba twibeesha kandi ntaakuri kuba kuri muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose. 10 Nituvuga yuuko tutaacumuye, tuba twise Imaana umubeeshi kandi ijambo ryayo riba ritaturangwamo.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-