20 Iyi yari ya myuka y’abo batumviye Imaana ubwo yayiihangaaniraga mu minsi yo Nowa yuubakaga ubwato bunini. Abantu bake bagera ku munaane nibo baarokowe n’amaazi. 21 Kandi ayo maazi ni ikimenyeetso c’umubatizo weerekana ko mukijijwe. Si ugukurwaho umwanda ku mubiri, ahuubwo n’iseezeerano uba ukoreye Imaana n’umutima ukeeye. Uwo mubatizo ni wo ubakiza ku bw’izuuka rya Kristo Yesu, 22 wazaamuutse akaja mu ijuru kandi akaba yiicaye iburyo bw’Imaana. Ni we urigutegeka abaamalayika n’abafite ubushobozi n’imbaraga mu ijuru.
Publicidade
Publicidade