5 Namwe abakiri bato, mukwiriye kumvira abakuru, kandi mwese mukwiriye guca bugufi muri byose mukora hamwe, nk’uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Imaana irwanya abiibone,
ariko igaha umugisha abaca bugufi."
6 5:6 Mat 23:12; Luk 14:11; 18:14. Nuuko reero mwiciishe bugufi imbere y’Imaana nyir’ububaasha kugira ngo igihe ni kigera izaabashire heejuru. 7 Muyeegurire ibibahagaritsa imitima byose, kuko ibiitaho.