8 Mwirinde kandi mube maaso, kuko umwanzi waanyu Sataani ahora azereera nk'intare itontoma ishaaka uwo ya conshomera. 9 Mumurwanye kandi mushikame mu kwizeera kuko muuzi yuuko abavandimwe baanyu ku isi yoose bari kunyura mu mubabaro nk'uwo. 10 Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir'ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.
Publicidade
Publicidade