15 kandi uzi yuuko kuva mu buto bwawe wamenye ibyanditswe byera bishobora kukumenyeesha ubwenge bwakuyobora ku gakiza kabonerwa mu kwizeera Kristo Yesu. 16 Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n’Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana, 17 kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.
Publicidade
Publicidade