11 Si ukuvuga ko nshaatse kwerekana ngo ndakennye kuko maze kwiga kunyurwa n’ibyo mfite. 12 Nzi kubaho mfite biike kandi nzi no kubaho mfite ibisaaze. Muri byose kandi mu buryo bwose, niize ibanga ryo kubaho mu buzima bwose, naaba mpaaze cangwa nshonje, naaba mfite byinshi cangwa nkennye. 13 Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.