Kwirinda Ubwiraasi
13 Nimwumve yemwe bantu bavuga muti, "Uyu munsi cangwa ejo, tuzaaja mu tawuni ruunaaka tumareyo umwaka, ducuruuze kandi tubone inyungu," 14 nyamara mudateekereje uko ubuzima bwanyu buzaabaho ejo. Mumeze nk’igiho kigaragara umwanya muto kigaheerako kikaamuuka. 15 Ahuubwo mwari mukwiriye kuvuga muti, "Nyagasani naabikunda tuzaabaho dukore ibi na biriiya." 16 Ariko mwishira heejuru mwiraata. Nyamara ubwo bwiraasi ni bubi.
17 Nuuko reero umuntu uzi ico gukora gikwiriye maze ntaagikore, aba acumuye.