Pular para o conteúdo
Publicidade

1 PEETERO 1

6 Nimwishiime ku bw’ibyo reero, n’ubwo byaba ngombwa ko ubu mubabazwa n’ibibagerageza umwanya muto. 7 Ibyo bigeragezo bigamije guhamya ko kwizeera kwanyu ari uk’ukuri. Ni izaahabu yangirika ikebereeshwa umuriro, ni na ko kwizeera kwanyu gusumbya izaahabu agaciiro kugomba kugeragezwa kugira ngo kurame. Nuuko muzaahaabwa ishimwe n’ikuzo, n’icuubahiro igihe Yesu Kristo azaagaragazwa. 8 Kristo we muramukunda n’ubwo mutaraamubona, kandi n’ubwo mutaamubona ubu, muramwizeera kandi mufite ibyishiimo bitarondooreka, 9 kuko muba mwakiira ibihembo byo kwizeera kwanyu, ari ko gakiza k’ubugingo bwanyu.

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também