1 Nooneho reero ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugomba kwikomereza kuri ico giteekerezo kuko umuntu weese ubabazwa mu mubiri aba atandukanye n’icaaha. 2 Uheereye ubu reero mugomba kumara iminsi mushigaje muri ubu buzima mudategekwa n’irari ry’umubiri ahuubwo mukurikiza ibyo Imaana ishaaka. 3 Mumaze igihe gihaagije mukora ibyo abataazi Imaana bakunda gukora, no kugira ingeso mbi zoose, n’irari, ubusinzi, kwineezeeza mubyo kunywa n’ubuheeheesi, hamwe n’imihango igayitse yo gusenga ibigirwamaana. 4 Noone ubu abo mwabikoranaga batangazwa no kubona mutagifatanya na bo mu ngeso mbi zikabije, bigatuma babasebya. 5 Nyamara bazaatanga umwanzuro imbere y’Imaana, yo yiiteguuye guciira urubanza abazima n’abaapfuuye.
Publicidade