Pular para o conteúdo
Publicidade

1 Timóteo 3

Uko Abepisikopi Bagomba Gutwaza

1 Iri jambo rikurikira ni iry’ukuri ngo: Niiba umuntu ashaaka kuba umwepisikopi, aba yiifuuje umurimo mwiza caane. 2 3:2 Tito 1:6-9.Umwepisikopi agomba kuba ari inyangamugayo, afite umugore umwe, atararikira ibirenze, agomba kwifata, kandi akiyubaha, agomba kugira ubupfura, kandi akamenya kwigiisha neeza, 3 agomba kuba atari umusinzi, atari umurwanyi, ntaabe umunyamahaane, kandi adakunda isente. 4 Agomba kuba azi kureeberera ab’urugo rwe neeza, no gutooza abaana be kumvira no kuubaha mu buryo bwose. 5 Noone se niiba umuntu ataashobora kuyobora urugo rwe, yayobora ate itoorero ry’Imaana? 6 Ntaabwo akwiriye kuba ari umuntu uhindukiye Kristo vuba, kugira ngo ataaza kwishira heejuru maze Imaana ikamuciira urubanza nk’uko yaruciiriye Sataani. 7 Kandi akwiriye kuba ari umugabo wubahwa n’abo hanze y’itoorero, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Sataani.

Veja também