8 Ntukagire isoni zo kuba umuhamya w’Umwami waacu, cangwa ngo ugirire isoni, nje umusibe nzira Umwami Yesu. Ahuubwo wifatanye nanje mu kubabazwa ku bw’Ubutumwa Bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imaana. 9 Yaradukijije, iduhamagarira kuba abaayo burundu, bidaturutse ku mirimo yaacu, ahuubwo ibiteewe n’umugambi waayo, n’ubuntu yatugiriye. Ubwo buntu yabuduheereye muri Kristo Yesu mbere y’ibihe byose, 10 ariko ubu bukaba bwaraduhishuuriwe igihe Umukiza waacu Yesu Kristo yigaragaje. Yatsinze imbaraga z’urupfu, maze agaragaza ubugingo no kudapfa akoreesheje Ubutumwa Bwiza.
Publicidade
Publicidade