12 mushiimira Imaana Daata yabahaaye kugabana ku murage wagenewe abantu baayo mu muco. 13 Imaana yaradukijije ituvaana mu butware bw’umwijima, itujaana mu Bwami bw’Umwana waayo ikunda, 14 1:14 Efe 1:7.ari na we dukeesha gucungurwa kandi ari ko kubabarirwa ibyaha byacu.
Kristo n’Umurimo we
15 Kristo ni we shusho y’Imaana itareebwa n’amaaso. Ni we mfura yaayo mu byaremwe byose. 16 Kuko Imaana yaremye ibintu byose biri mu ijuru no mu isi inyuriye muri we, hari ibigaragara n’ibitagaragara, bwaba ubwami cangwa ubutegetsi, abategetsi cangwa imbaraga, byose byaremwe na we kandi ni we byaremewe. 17 Kristo yabaayeho mbere ya byose, kandi ni we uhuuriza byose hamwe.