Publicidade

Colossenses 1

21 Noone namwe abaari baariitandukanyije n’Imaana mukaba abanzi baayo ku bw’ibibi birangwa n’ibikorwa hamwe n’ibiteekerezo byanyu, 22 ubu Imaana yiiyunze namwe inyuriye mu rupfu rw’umwana waayo, watanze umubiri we kugira ngo ibaheeshe guhagarara imbere yaayo muri abeera, badafite inenge cangwa umugayo. 23 Icakora mukwiriye gukomeza kwizeera kwanyu gushingiye ku musinge ukomeye kandi ntimwemere kunyeganyezwa ngo muteeshuke ku byiringiro mwahaawe ubwo mwumviise ubutumwa bwiza. Ubu ni bwo Butumwa Bwiza bwo njeewe Pawulo mbeereye umugaragu, bwamamajwe mu isi yoose.

Veja também

Publicidade
Colossenses
Ver todos os capítulos de Colossenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-