Pular para o conteúdo
Publicidade

Efésios 2

Ubumwe muri Kristo

11 Nuuko reero, mwebwe banyamahanga ku mubiri, abo Abayuuda biitaga "abataarakebwe" maze bo bakiiyita "abaakebwe" Kuko gukebwa kimenyeesha umuhango wo gukeba igice c’ubugabo, nimwibuke reero uko keera mwari mumeze. 12 Ico gihe ntimwari mufite Kristo. Mwari abanyamahanga kandi ntimwari muri ab’umuryango wa Isirayeli. Ntaaho mwari muhuuriye n’amaseezerano Imaana yagiriye abantu baayo, kandi mwari mutuuye muri iyi si nta byiringiro mufite kandi mutaazi Imaana. 13 Ariko ubu ubwo mwunze ubumwe na Kristo Yesu, mwebwe abaabaga kure y’Imaana, mwigijwe haafi yaayo n’amaraso ya Kristo.

Veja também