4 Maze ko igihe gikwiriye caageze, Imaana yoohereje Umwana waayo wabyawe n’umugore, kandi avuuka agengwa n’amategeko y’Abayuuda, 5 4:5 Rom 8:15-17.kugira ngo acungure abaari bakigengwa n’amategeko maze tubone kuba abaana b’Imaana.
6 Kandi kuko muri abaana b’Imaana, ni co caatumye yoohereza Umwuka w’Umwana waayo mu mitima yaacu uhora utakamba uti, "Daata, Daata."