17 Ariko ubwenge buva mu ijuru ni ubuziranenge, ni ubw’amahoro, ni ubw’ineeza, bwemera kugirwa inaama, bwuzuye imbabazi, bwera imbuto z’ibikorwa byiza, ntibugira aho bubogamiye kandi ntibugira uburyarya. 18 Kandi iyo umunyamahoro aheesheje abandi amahoro, havamo umusaaruro wo gukiraanuka.
Publicidade
Publicidade