3 Iyo dushize icuuma co kuyobora ifaraashi mu kanwa kaayo kugira ngo itwumvire tuyijaane iyo dushaaka, dushobora no kuyobora umubiri waayo woose. 4 Dore n’ubwato bwo mu nyanja, n’ubwo ari bunini, butwarwa n’umuyaga uhuuha caane. Ingashi ntooya caane ni yo ibwerekeza aho umusare ashaaka ngo buje. 5 Ururimi na rwo ni ko ruri, ni agace gato k’umubiri ariko rukiiraatana ibikorwa bikomeye.
Reeba ukuntu ishamba rinini ribamo ibiti byinshi ariko rigatwikwa n’akarimi gato k’umuriro. 6 Kandi koko ururimi rw’umuntu na rwo ni nk’umuriro, kandi n’isooko y’ibibi. Rwanduza umubiri woose n’ububi bwarwo. Rutwikiisha imibeereho yaacu yoose n’umuriro rurahura ikuzimu. 7 Abantu bashobora gutooza inyamaaswa n’ibiguruka, n’ibikururuka n’ibyo mu nyanja byose, 8 ariko ururimi rwo ntaamuntu washobora kurutegeka. Rwuzuye ububi budahwema n’uburozi bwica!