9 Ururimi ni rwo dukoreesha duhimbaaza Imaana Daata, kandi ni rwo tuvumiisha abantu baaremwe mu ishusho y’Imaana. 10 Amagambo yo guheesha umugisha n’amagambo yo kuvuma aturuka mu kanwa kamwe. Bavandimwe, ntibikwiriye kumera bityo. 11 Mbese amaazi meeza hamwe n’amaazi akereeta yaava mu mugezi umwe? 12 Bavandimwe, mbese igiti c’umutiini caakwera imbuto za elayo, cangwa umuzaabibu wakwera imbuto z’umutiini? Ni co kimwe isooko irimo umuunyu idashobora kuvamo amaazi meeza.
Publicidade