15 Kandi nibasengera umurwayi biizeeye, Nyagasani azaamukiza amuzaahuure. Nuubwo yaaba yarakoze ibyaha, Imaana izaabimubabarira. 16 Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane kugira ngo mukire. Isengeesho ry’umuntu w’intungaane rigira ububaasha, kandi Imaana irikoreesha umurimo waayo.
Publicidade
Publicidade