10 Ibyerekeye ako gakiza, ni byo abahanuuzi baagerageje gukurikirana no gucondooza maze bahanuura ibyerekeye ubuntu Imaana yari kuzaabagirira. 11 Baagerageje gucondooza ngo bamenye igihe bizaabeera n’uko bizaaba bimeze1:11 Bimwe mu byanditswe byera bivuga ngo, baagerageje gucondooza ngo bamenye uwo muntu uwariwe cangwa igihe azaazira. igihe Umwuka wa Kristo uri muri bo yabeeretse abahamiriza mbere y’igihe ababwira ibyo kubabazwa kwa Kristo n’ikuzo rye rihebuuje azaahaabwa nyuma yaho.