Kwiteguurira kugaruka k’Umwami
1 Bavandimwe, ibyerekeye ibihe n’iminsi ntimukeneye ko mbibandikira. 2 5:2 Mat 24:43; Luk 12:39; 2Pet 3:10.Kuko mwe ubwanyu muzi neeza ko umunsi w’Umwami uzaaza nk’uko umujuura aza nijoro. 3 Ubwo abantu bazaaba bavuga bati, "Dufite amahoro n’umuteekaano," niho kurimbuka kuzaabaazaho nk’uko ibise bitungura umugore wenda kubyara, kandi ntibazaabona ubuhungiro. 4 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujuura. 5 Kuko mwese muri abaana b’umuco n’abaana b’amanywa, ntituri ab’ijoro cangwa ab’umwijima.