6 Noone reero reka twegusinzira nk’abandi, ahuubwo tube maaso, kandi tugire ibiteekerezo bizima. 7 Kuko abasinziira basinziira nijoro, n’abasinda basinda nijoro. 8 Ariko twebwe abiizeera ubwo turi ab’amanywa, tuje tugira ibiteekerezo bizima, twambaye kwizeera n’urukundo nk’icuuma gikingira igituuza, kandi dufite ibyiringiro byo kuzaabona agakiza nk’ingufiiri y’icuma. 9 Kuko Imaana itatugeneye kurimburwa n’uburaakari bwayo, ahuubwo yadutooranyirije kubona agakiza kabonerwa m’Umwami waacu Yesu Kristo,
Publicidade
Publicidade