19 Bityo reero ntimukiri abanyamahanga n’abiimukiira, ahuubwo musangiye ubwenegihugu n’abantu b’Imaana, ndetse mukaba muri bamwe bo mu muryango waayo. 20 Namwe mwubatswe ku rufatiro rwubatswe n’intumwa n’abahanuuzi, ariko ibuye ry’imfuruka ni Kristo Yesu ubwe. 21 Ni we ushoboza inzu yoose guteeranywa neeza maze igahinduka urusengero rwera rwa Nyagasani. 22 Reero muri we ni mwo mwe hamwe n’abandi mwubakwa mu buryo bw’Umwuka, kugira ngo mube inzu yo gutuurwamo n’Imaana.
Publicidade