16 Ndasaba Imaana nyir’ikuzo n’ububaasha bwose kubateera imbaraga no gukomeza imitima yaanyu, ibigiriishije Umwuka waayo 17 kandi ndasaba ngo Kristo atuure mu mitima yaanyu mubikeesha ukwizeera kwanyu, ubwo muri gushoora imizi no gushikama mu rukundo. 18 Ndasaba kugira ngo mwebwe hamwe n’abantu b’Imaana boose, mugire imbaraga zo kumenya yuuko urukundo rwa Kristo ruhebuuje, 19 no kumenya yuuko urukundo rwe rurenze ukwitegereza, kugira ngo mushobore gusendeerezwamo kamere yoose y’Imaana.
Publicidade