19 Mubwirane amagambo ya Zaaburi, n’indirimbo z’ibisingizo, n’izikomooka ku Mwuka, muririmba kandi mucurangira Nyagasani mubikuuye ku mutima. 20 Mu izina ry’Umwami waacu Yesu Kristo, muje muhora mushiima Imaana Daata.
Imibaanire y’Umugabo n’Umugore
21 Muje mwubahana mubiteewe no kuubaha Kristo.