Publicidade

Efésios 5

22 5:22 Kol 3:18; 1Pet 3:1. Bagore, mwubahe abagabo baanyu nk’uko mwubaha Nyagasani. 23 Kuko umugabo ni we mutwe w’umugore nk’uko Kristo ari umutwe w’itoorero, ari ryo mubiri we. 24 Nk’uko reero itoorero ryubaha Kristo, ni ko namwe bagore mugomba kuubaha abagabo baanyu muri byose.

25 5:25 Kol 3:19; 1Pet 3:7. Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe. 26 Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n’amaazi, 27 maze aryigarurize ribengerana kandi ritagira inenge, nta mipfunyo cangwa ikindi kintu kitaboneye. 28 Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk’uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. 29 Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk’uko Kristo agenzereza itoorero rye, 30 kuko turi ingingo z’umubiri we. 31 Ibyanditswe biravuga biti, "Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akiifatanya n’umugore we, nuuko abo babiri bakaba umubiri umwe." 32 Iryo ni ibanga rikomeye ry’ukuri, ariko nje mvuga yuuko rivuga kuri Kristo n’itoorero rye. 33 Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk’uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.

Veja também

Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-