Publicidade

Efésios 5

25 5:25 Kol 3:19; 1Pet 3:7. Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe. 26 Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n’amaazi, 27 maze aryigarurize ribengerana kandi ritagira inenge, nta mipfunyo cangwa ikindi kintu kitaboneye. 28 Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk’uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. 29 Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk’uko Kristo agenzereza itoorero rye, 30 kuko turi ingingo z’umubiri we.

Veja também

Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-