Publicidade

Efésios 5

28 Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk'uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. 29 Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk'uko Kristo agenzereza itoorero rye, 30 kuko turi ingingo z'umubiri we. 31 Ibyanditswe biravuga biti, "Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akiifatanya n'umugore we, nuuko abo babiri bakaba umubiri umwe." 32 Iryo ni ibanga rikomeye ry'ukuri, ariko nje mvuga yuuko rivuga kuri Kristo n'itoorero rye. 33 Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk'uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.

Veja também

Publicidade
Efésios
Ver todos os capítulos de Efésios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-