Pular para o conteúdo
Publicidade

Gálatas 2

Pawulo Yamagirira Peetero muri Antiyokiya

11 Igihe Peetero yaazaga muri Antiyokiya, namuhakanyije kumugaragaro kuko byari bigaragara ko ari mu nshobe. 12 Mbere y’uko abantu baturutse kwa Yaakobo bahagera, Peetero yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baagereyeyo, abiivaanamo, arabaneena kuko yatiinyaga abaashigikiraga gukebwa. 13 Nuuko n’abandi bakristo b’Abayuuda biiyunga kuri Peetero mu buryarya, bigeze aho Barinaba na we yoshwa na bo mu kuryarya kwabo. 14 Ariko mboonye ko batari gukurikiza ukuri k’Ubutumwa Bwiza, mbwira Peetero boose babireeba nti, "Niiba wowe Umuyuuda wiifata nk’abanyamahanga, ntiwiifate nk’Abayuuda, ni iki gituma uhata abanyamahanga gukurikiza imigenzo y’Abayuuda?"

Veja também