Isengeesho rya Pawulo
15 Maze kumva uko mwizeera Umwami Yesu n’urukundo mufitiye abantu b’Imaana boose, ni co gituma 16 nanje mbashiimira Imaana ubudahwema, nkabiibuka mu masengeesho yanje. 17 Ndasaba Imaana y’Umwami waacu Yesu Kristo, ari yo Daata w’ikuzo, kubaha Umwuka uzaabaha ubwenge no kubahishuurira Imaana, kugira ngo murusheho kuyimenya. 18 Ndasaba ko imitima yaanyu yakinguuka ikabona, kugira ngo mumenye ibyiringiro byo mwahamagariwe, kandi mumenye n’icuubahiro gihebuuje yaseezeranyije abaana baayo, 19 kandi mumenye uko imbaraga z’ububaasha zikorera muri twe abiizeera. Izi mbaraga zidukoreramo, ni nazo mbaraga zihebuuje 20 yakoreesheje ubwo yazuuye Yesu mu baapfuuye maze ikamwicaza iburyo bwayo mu mwanya wo mu ijuru. 21 Kristo yashizwe heejuru y’abatware, abanyabushobozi, abanyabubaasha, n’abategetsi boose bo mu ijuru, ndetse n’izina rye rishirwa heejuru y’andi mazina y’ubushobozi muri iki gihe, no mu gihe kizaaza. 22 1:22 Kol 1:18.Imaana yahaaye Kristo ububaasha bwo gutegeka ibintu byose, kandi imugira umutwe w’itoorero. 23 Itoorero ni umubiri wa Kristo kandi ni co cuuzuzo kuri Kristo, na Kristo ubwe akuuzuza ibintu byose ahantu hoose.