Ubutumwa Bwiza Bumwe Rukumbi
6 Ntangaajwe n’uko mu gihe gito mutangiye kuva kuwabahamagaye abiteewe n’ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukeemera ubundi butumwa. 7 Nyamara ntaabundi butumwa bubaho, ahuubwo hariho abantu baahagurukiye kubayobya no gushaaka guhindura Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. 8 Ariko reero hagize undi muntu ubabwiriza ubutumwa butandukanye n’ubwo twabagejejeho, n’aho yaaba twebwe cangwa malayika uvuuye mu ijuru, avumwe! 9 Nk’uko twababwiye mbere, na n’ubu mbisubiyemo, uzaababwiriza ubutumwa butandukanye n’ubwo mwakiiriye, avumwe!