2Kubwo kwizeera Kristo twashikiiriye ubuntu dushikamyemo, noone twishiimira ibyiringiro byo kuzaasangira ikuzo ry’Imaana.
4kandi kwihangaana kugateera ingeso nziiza, ingeso nziiza zikatugeza ku byiringiro,
5kandi ibyiringiro ntibihemura, kuko urukundo rw’Imaana rwaseesekajwe mu mitima yaacu ku bw’Umwuka Weera twahaawe.