Yesu Ahumuura Baritimaayo
46 Bagera i Yeriko, Yesu n’abiigiishwa be bahavaana n’abantu benshi. Baritimaayo mwene Timayasi, impumyi yasabirizaga yari yiicaye iruhande rw’inzira. 47 Yumviise ko Yesu w’i Nazaareeti aje, arataka caane ati, "Yesu, mwene Dawudi, ngirira imbabazi!" 48 Benshi baramucaaha ngo aceceke, ahuubwo we arushaho gutaka caane ati, "Yesu mwene Dawudi, ngirira imbabazi!"
49 Yesu arahagarara aravuga ati, "Nimumuhamagare."
Bahamagara Baritimaayo, baramubwira bati, "Ihangane, haguruka, araguhamagara."
50 Ajugunya umwiteero we, arabaduka asanga Yesu.
51 Yesu aramubaza ati, "Ushaaka ko ngukorera iki?" Aramusubiza ati, "Mwigiisha, mpumuura."
52 Yesu aramubwira ati, "Genda, kwizeera kwawe kuragukijije." Ako kaanya, arahumuuka, amukurikira mu nzira.