Pular para o conteúdo
Publicidade

MARIKO 3

Nyina wa Yesu n’Abavandimwe Be

31 Nyina wa Yesu n’abavandimwe be baraaza, bageze hanze, bamutumaho ngo aze babonane. 32 Abantu benshi baari bamukiikije nuuko baramubwira bati, "Nyoko na beene nyoko na bashiki baawe barihanze baragushaaka."

33 Yesu arabasubiza ati, "Maama ni nde na beene maama ni bande?" 34 Areeba abaari biicaye bamwitoorooye, aravuga ati, "Dore Maama na beene maama! 35 Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama."

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também