24 Abayuuda bankubise inkoni mirongo itatu n’icenda inshuro itaanu. 25 11:25 a Iby 16:22; b Iby 14:19.Bankubitiishije ibibando gatatu. Banteeye amabuye rimwe. Narohamye gatatu ndetse mara ijoro n’amanywa mu nyanja hagati. 26 11:26 a Iby 9:23; b Iby 14:5.Mu ngendo nyinshi, akenshi nagwaga mu kaaga gateewe n’imyuzure, ngahuura n’abambuzi, beene waacu bakanshira mu kaaga, abanyamahanga bakanshira mu kaaga, ngahuura n’akaaga ngeze mu matawuni makuru, ngahuurira n’akaaga mu butaayu, ku nyanja, ndetse nagize n’akaaga gateewe n’abiiyita abavandimwe. 27 Narakoze caane ndavunika, kenshi ndaara ntaryamye, ngira inzara n’imyota, akenshi nkabura ico ndya, ico kwambara, nkagira n’imbeho nyinshi.
Publicidade