7 Icakora twebwe tumeze nk'ababiitse ubwo butunzi mu ibumba rimeneka, kugira ngo ububaasha buhebuuje budukorerwamo bwekutwitirirwa, ahuubwo bumenywe ko buturuka ku Maana. 8 Tubabazwa mu buryo bwose ariko ntidushenjagurwa, turashoberwa ariko ntitwiheba, 9 turatootezwa ariko Imaana ntiiduteererana, dukubitwa haasi, ariko ntidutsindwa. 10 Igihe coose tugendana imibabaro y'urupfu rwa Kristo, kugira ngo ubuzima bwe bugaragarire mu mibiri yaacu. 11 N'ubwo turi bazima, duhora turi mu kaaga ko kwicwa tuzizwa Yesu Kristo, kugira ngo ubuzima bwe bubonekere mu mibiri yaacu izaapfa.
Publicidade
Publicidade