11 Ubu tuuzi gutiinya Nyagasani ico ari co, ni yo mpamvu dukora uko dushoboye ngo ibye tubyemeze abantu. Uko turi koose Imaana iratuuzi, kandi niiringira yuuko namwe ibyacu mubiizi neeza mu mutima. 12 Ibi simbivuga kugira ngo nongere kubiiyererutsaho, ahuubwo turashaaka kubaha uburyo bwo kuturaata, kugira ngo mubone ico musubiza ba bandi baraata ibigaragarira amaaso bidafite ishingiro mu mutima. 13 Niiba twarasaze, twasaze ku bw’Imaana, kandi niiba turi bazima, ni mwe bifitiye akamaro. 14 Duhatwa n’urukundo rwa Kristo, kuko twemera yuuko umwe yapfiiriye boose, ni na ko reero boose baapfuuye. 15 Koko yapfiiriye boose, kugira ngo ababaho, bekubaho ku bwabo, ahuubwo babeho ku bw’uwo wabapfiiriye akanabazuukira.
16 Ni co gituma uheereye ubu reero ari ntaamuntu n’umwe tukireeba ngo tumubare dushingiye kuri kamere muntu, n’ubwo na Kristo twigeze kumureeba dukurikije kamere muntu, ubu nti tukimureeba dutyo. 17 Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha! 18 Ibyo byose biva ku Maana, yo yiyunze naatwe inyuriye muri Kristo, ikaduha umurimo wo guhuuza abandi bantu na yo. 19 Kuko Imaana yanyuriye muri Kristo kugira ngo yiiyunge n’abo ku isi boose, ntiyababaraho ibicumuro byabo. Noone naatwe ni ko idushinga ubutumwa bwo guhuuza Imaana n’abantu.
20 Ubu reero turi intumwa za Kristo, kuko Imaana idukoreesha kubagezaho ubutumwa. Nuuko reero turabinginga mu izina rya Kristo, ngo mwiyuzuze n’Imaana. 21 Kristo utaarigeze akora icaaha, Imaana yamubazeho ibyaha by’abantu, kugira ngo muri we tubone kuba intungaane imbere y’Imaana.