4 Ahuubwo mu byo dukora byose, tugerageza kwerekana yuuko turi abagaragu b’Imaana, mu kwihangaanira caane amakuba, imibabaro n’ibyago. 5 6:5 Iby 16:23.Twarakubiswe, turafungwa, duteerwa n’imidugararo, dukora ubudatuuza, turaara tudasinziiriye ndetse dushonje, 6 muri ibyo byose turangwa n’ubuziranenge, ubwenge, kwihangaana, n’ineeza, tuyobowe n’Umwuka Weera tukagira urukundo nyakuri. 7 Twamamaza ubutumwa bw’ukuri, tuyobowe n’imbaraga z’Imaana. Dufite intwaro yo gukiraanuka ari yo turwaniisha kandi ikaba ingabo idukingira. 8 Turuubahwa kandi tukagawa, baradusebya kandi bakadushiimagiza, batwita ababeeshi kandi turi abanyakuri, 9 dusa nk’intamenyekana, kandi tuuzwi neeza, dusa nk’abagiiye gupfa kandi turi bazima, dusa nk’abahanwa ariko ntitwicwe. 10 Duteerwa agahinda ariko tugahorana ibyishiimo, dusa nk’abakene ariko tugakenuura benshi, dusa nk’abatagira ico bafite ariko nyamara dufite byose.
Publicidade