Pular para o conteúdo
Publicidade

Hebreus 10

1 Ubwo amategeko ari igishushaanyo gusa kigaragaza ibyiza bigiiye kuuza akaba ateerekana ukuri kw’ibintu nyaabyo, ni na ko atabaasha gutungaanya umuntu weegeera Imaana amutungaanyisha ibitambo bya buri gihe bitambwa buri mwaka. 2 Kuko mu by’ukuri iyo abantu baramya Imaana baba baaratungaanyijwe bakava mu byaha, ntibaakabaaye bumva bashinjwa n’icaaha ukundi, kandi ntaakundi gutamba ibitambo kwakongeye kubaho. 3 Ariko ibi bitambo bya buri mwaka biba ari ibyo kwibutsa abantu ibyaha byabo. 4 Kuko ntibishoboka yuuko amaraso y’ibimasa n’ayihene yaakuuraho ibyaha.

Veja também