Pular para o conteúdo
Publicidade

ABAHEBURAAYO 10

35 Nuuko reero ntimugacoogore kuvuga mushize amanga kuko ari byo bizaabaheesha ingororano ikomeye. 36 Mukwiriye kwihangaana kugira ngo nimumara gukora ubushaake bw’Imaana, muzaahaabwe ibyo mwaseezeranyijwe. 37 Kuko ibyanditswe bivuga ngo,

"Hasigaye akaanya gato,

uwo ugiiye kuuza agasohora

kandi ntaabwo azaatinda.

38 Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera,

ariko naasubira inyuma,

ntaabwo nzamwishiimira."

39 Twe ntituri mu basubira inyuma bikabateera kurimbuka, ahuubwo turi muri abo bafite kwizeera kandi baakijijwe.

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também