6 Kuko Uhoraho acaaha umuntu weese akunda,
kandi agahana umuntu weese wo yeemera nk’umwana we."
7 Mwihangaanire kubabazwa ko mucamo kuko ari igihano kiva kuri Daata. Iyo mubabazwa, byerekana yuuko Imaana irikubafata nk’abaana baayo. Mbese hari umwana wiigeze kubaho ntaahanwe na se?